Umunya-Espagne Carlos Alcaraz yavuze ko agiye kwishyirishaho igishushanyo cy’Umunara wa Eiffel nyuma y’uko yegukanye Irushanwa rya French Open ryamamaye nka Roland Garros, atsinze Alexander Zverev ku mukino wa nyuma wabereye i Paris.
Inzozi zabaye impamo, uyu Munya-Espagne w’imyaka 21 yegukana iri rushanwa yakuze akunda nyuma yo gutsinda Umudage Alexander Zverev amaseti 3-2, ryiyongera ku yandi yatwaye arimo US Open ya 2022 na Wimbledon ya 2023.
Kuri ubu, Alcaraz yavuze ko afite intego yo kwishushanyaho Umunara wa Eiffel kugira ngo bizahore ari urwibutso rw’uko yegukanye iri rushanwa yakunze kuva akiri umwana.
Alcaraz yabaye umukinnyi wa karindwi utwaye irushanwa rikomeye mu Bufaransa, mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ijambo rye nyuma yo kwegukana French Open, yagize ati “Kuva nkiri umwana muto, navaga ku ishuri niruka kugira ngo ndebe iri rushanwa kuri televiziyo. Ubu ntwaye igikombe cyaryo imbere yanyu mwese.”