wex24news

RRA yegukana Memorial Rutsindura

Amakipe ya Rwanda Revenue Authority mu bakobwa ndetse na REG VC mu bagabo ni zo zegukanye Memorial Rutsindura ya 2024 irushanwa ngarukamwaka ryakinwaga ku nshuro ya 20 hagamijwe kwibuka uyu wahoze ari umwarimu mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare.

Iki kigo, kikaba ari na cyo cyakiriye imikino myinshi yo muri iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe arenga 52, aho abakunzi ba Volleyball bongeye kubona ibirori muri uyu mukino, ndetse iri rushanwa rikaba ryongeye gushimangira ko Volleyball ari wo mukino mu Rwanda wubatse ushingiye ku mashuri.

Memorial Rutsindura ya 2024, yitabiriwe n’ibigo by’amashuri by’ibyiciro byose uhereye ku mashuri abanza, icyiciro rusange, amashuri yisumbuye mu gihe na Kaminuza zirenze imwe zikaba zari zihagarariwe.

Seminari yari yataguye iyi mikino ntabwo yatahiye aho kuko ikipe y’abahoze bayigamo ari bo baje kwegukana igikombe cy’abakanyujijeho muri uyu mukino.

Mu makipe akina mu cyiciro cya mbere ikipe ya Rwanda Revenue Authority mu bagore yaje gutwara igikombe itsinze APR WVC Seti 3-1 ishyira akadomo ku bikombe bine byikurikirana iyi kipe y’umutoza Peter Kamasa yari imaze iminsi itwara.

Mu bagabo, ikipe ya Gisagara yari yakoze ibishoboka ngo isibanganye umwaka mubi wa shampiyona yagize ntabwo yaje guhirwa dore ko yatsinzwe na REG seti 3-2, bituma itaha amara masa nubwo yari yagaruye bamwe mu nkingi za mwamba zayo nka Wyclef.

Rutsindura Alphonse wibukwaga yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’umugore we Mukarubayiza Verena n’abana babo aharokotse umwe wenyine.