wex24news

U Rwanda rwerekanye icyakuraho icyuho mu gukoresha murandasi

Icyuho mu gukoresha murandasi n’irindi koranabuhanga ku batuye Isi, kiri mu bituma batabona amahirwe angana ku iterambere ryihuta kandi rigezweho.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga Ibishya Ingabire M. Paula, yashimangiye akamaro gakomeye ka murandasi mu bukungu bw’Isi yongeraho ko abayute Isi yose bakeneye kuyigeraho. 

Aho ni ho yahereye ashimangira ko kuziba icyuho cy’ikoranabuhanga bisaba kwagura ibikorwa remezo, kongera ibikoresho by’ikoranabuhanga, gukora amakuru ashyirwaho yizewe kandi afite umumaro, na serivisi zihendukiye buri wese. 

Minisitiri Ingabire yagize ati  ati: “Buri wese muri za Guverinoma, imiryango mpuzamahanga, abacuruzi, sosiyete sivile n’abashakashatsi bagira uruhare rw’ingenzi mu mu hazaza ha internet.”

Prof. Mathew Adams wo muri Canada: “Mu Mujyi wa Kigali hano sinigeze ngira ibibazo byinshi bya murandasi kuko maze iminsi nkoresha telefoni yanjye navanye muri Canada nyihuza na murandasi ya hano kandi igaragara ko yihuta.”

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku guteza imbere murandasi yateguye iyi nama ibaye ku nshuro ya 80 Sally Costeron, yavuze ko iyo nama izasuzumira hamwe imbogamizi zituma igice kinini cy’Isi kitagerwaho na murandasi. 

Muri iyi nama yitabiriwe n’abagize sosiyete sivile, abashakashatsi, abashoramari, abafata ibyemezo muri Leta n’abandi bo mu ngeri zitandukanye.