wex24news

Umuntu watangije gahunda yo kudusiga icyasha ntabwo bizamuhira

Umuhanzi uzwi mu njyana ya Hip Hop Racine Rwanda avuga ko kuba umuraperi bitavuze umuntu utagira ikinyabupfura nkuko bamwe babifata, ahubwo ngo umuntu watangije gahunda yo kwanduza izina ry’abaraperi bitazigera bimuhira.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ijoro rya tariki ya 9 Kamena 2024, ubwo yari abajijwe ibijyanye n’uko abaraperi bashinjwa ikinyabupfura gike.

Yagize ati: “Mu mwaka tugezemo umuntu ugifite iyo myumvire navuga ko afite ibitekerezo bitajyanye n’igihe, kubera ko kuba nakora Rap ntibikuyeho ko ndi umuntu nk’undi, ntibivuze ko ntafite ikinyabupfura, kuko mba mu buzima busanzwe nyuma y’umuziki nkuko n’undi nyuma y’akazi ke gasanzwe aba umuntu usanzwe.”

Agaruka ku iterambere ry’injyana ya Hip Hop avuga ko nta muntu umwe wateza imbere umuziki ko ahubwo iterambere rya Rap ryashimirwa buri muntu wese watanze umusanzu we.

Ati: “Ntekereza ko injyana ya Hip hop aho igeze ntabwo byashimirwa umuntu umwe ahubwo buri wese uri kuyikora, abatubanjirije ndetse n’abayikora bose na bo gushimirwa urwego igezeho, kuko Hip hop ni akazi nk’akandi, kuko hari abo gatunze kandi bafite abo bitaho bigakunda.”