wex24news

Umuyobora wa ‘Rwanda Gospel Stars Live’, yatawe muri yombi

Rwiyemezamirimo Nzizera Aimable usanzwe ari n’umuyobozi wa ‘Rwanda Gospel Stars Live’ yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ibyaha Nzizera Aimable akurikiranweho bifitanye isano n’imitangire y’amasoko ya sosiyete yitwa Amarebe Investiment Ltd akaba yarabikoze mu Ukwakira 2023.

Nzizera akurikiranweho ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha giteganwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.


Dr Murangira yavuze ko bibutsa Abaturarwanda kwirinda ibyaha ibyo ari byo byose.

Ati “Ukora ibyaha wese akoresha amayeri yose akeka ko atazatahurwa aribeshya. Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Abagenzacyaha bafite ubushake, ubumenyi, ubushobozi ndetse n’ubufatanye n’abaturage bwo gutahura no kugenza ibyaha ababikora bakeka ko bitazamenyeka. Inama twabagira ni iyo guca ukubiri n’icyaha naho ubundi bazafatwa bashyikirizwe Ubutabera.”