wex24news

yahakanye ibyo kugurisha ubutaka ku Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Congo-Brazzaville, Anatole Collinet Makosso, yatangaje ko igihugu cye kitigeze kigurisha u Rwanda ubutaka bwacyo, ahubwo ko bwatijwe abashoramari kugira ngo babubyaze umusaruro.

Ubundi butaka bungana na hegitari 11.500 bwatijwe Sosiyete yitwa ELEVECO ikorera muri MVL Congo kugira ngo na bwo ibukorereho imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi.

Aya masezerano yateje impaka mu Banye-Congo barimo abihaye Imana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, bitewe ahanini n’uko bagaragaza ko igihugu cyabo cyabuhaye u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu kiganiro cyamaze amasaha arenga abiri, Minisitiri w’Intebe Makosso yeretse aba bepisikopi kopi z’amasezerano u Rwanda rwagiranye na Congo, kandi nyuma yo guhura, batangaje ko babonye ko koko ubutaka butagurishijwe, ahubwo ko bwatijwe.

Imbere y’abanyamakuru n’abaturage, Minisitiri w’Intebe Makosso yagize ati “Ntabwo twigeze dusinyana n’u Rwanda amasezerano yo kurwegurira ubutaka.” Yongereyeho ko guverinoma yagaragaje inyandiko zigaragaza ukuri kw’aya masezerano.