wex24news

yahamijwe ibyaha bya Jenoside

Ubushinjicyaha mu rubanza rwa Rubanda ruherereye mu Bubiligi bwasabye urukiko guhanisha Nkunduwimye Emmanuel igihano kimwe nk’icy’abari abayobozi b’Interahamwe bagendanaga we, nubwo akomeje gutsimbarara, akemeza ko akiri umwere nubwo yahamijwe ibi byaha.

Urubanza rwatangiye ku wa 8 Mata 2024, Nkunduwimye yaburanye ahakana kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo abatangabuhamya benshi bagiye bagaragaza uruhare rwe muri Jenoside.

Nyuma y’imiburanire yatwaye hafi amezi abiri, Urukiko rwafashe iminsi ine y’umwiherero ruza gutangaza ko Bomboko ahamwa n’ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara ndetse no gusambanya abagore ku gahato.

Bomboko akimara guhamwa n’ibyaha yahise atabwa muri yombi arafungwa mu gihe hagitegerejwe igihano agomba guhabwa.

Mbere y’uko ahabwa ibihano, Ubushinjacyaha bwahawe umwanya maze ubuhagarariye asobanura ko Bomboko agomba guhanwa nk’uburyo bwo kwereka sosiyete ko abantu bagomba kubaha ubuzima bw’abandi no guca umuco wo kudahana.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha bomboko yahamijwe bikwiye guhanishwa igifungo cya burundu ariko ko bitewe n’imyitwarire y’uregwa n’imyaka afite kuri ubu itegeko rishobora gutuma yagabanyirizwa ibihano.

Umunyamategeko wa Bomkoko yongeye kugaragaza ko kuba hari abagiye bagaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi Bomboko yabaga ari kumwe na Rutaganda, Kajuga, Zouzu bakaba barahanishijwe igihano cya burundu n’Inkiko Gacaca.

Uwo munyamategeko yavuze ko nubwo bamuhamije ibyaha ariko uwo yunganira ari umwere ngo kuko nta Mututsi yigeze yica, nta mugore yafashe ku ngufu.

Urukiko rwahaye ijambo Bomboko avuga ko atabonye umwanya uhagije wo kwisobanura ku bibazo byose yabajijwe ariko ko kuri we ahamya ko ari umwere.

Yakomeje ati “Muyobozi w’iburanisha ndabamenyesha ko ntari umugome na gato, ntanga abatutsi. Hari abatangabuhamya baje hano mwagiye mwumva ko nta bugome banziho, Ikindi hari abandi batangabuhamya bagiye banga kuvuga n’abagize ubwoba bwo kuza kuvuga sinzi impamvu yabibateye niba nta gitutu cyaba kibiri inyuma.”

Bomboko yavuze ko atigeze aca umuryango wa Gasamagera Wellars ibihumbi 800 Frw kugira ngo awugeze muri Hôtel des Milles Collines.