wex24news

yakuwe mu bagomba kwiyamamariza umwanya wa Perezida

Mahmoud Ahmadinejad wahoze ayobora Iran ntiyagaragaye ku rutonde rw’abakandida batandatu bazakurwamo utorerwa kuyobora icyo gihugu.

Inama nkuru izwi nka Guardian Council yanze kwemeza kandidatire ya Ahmadinejad wayoboye Iran guhera mu 2005 kugeza mu 2013.

Mu bemejwe nta mugore urimo cyangwa se umuntu ukomeye mu batavuga rumwe na Leta, uri guhabwa amahirwe ni uwahoze ari meya w’umujyi wa Tehran, Mohammed Bagher Qalibaf.

Abandi bemejwe ni Saeed Jalili, Ali Reza Zakani, Mostafa Pourmohammadi, Amirhossein Ghazizadeh Hashem na Masoud Pezeshkian.