wex24news

yashoye asaga miliyari 1frw kuri filime ye iri kunyura kuri Netflix

Bahati wo muri kenya uri mu bahanzi bari mu bihe byiza asohora filime iri kunyura kuri Netflix avuga ko iri muzihenze zakozwe mu karere k’ibiyagabigari.

Yatagaje ko iyi filime ishingiye ku bintu by’ukuri yayise ‘The Bahati Empire’ iri kumutwara amafaranga atari make, aho igice cyayo cya mbere cyatwaye Miliyoni 47 z’amasharingi ya Kenya bivuze asaga Miliyoni 470frw.

Bahati yatagaje ko iyi filime iri kunyura kuri Netflix gahunda afite ari uko igice cya kabiri cyayo kizatwara menshi kurushaho.

Gusa na none yibutsa abantu kudatangazwa n’ayo bayishoyeho ahubwo bagatekereza ku gukomeza kuyireba no kuyisangiza inshuti zabo, yumvikanishije ko nta birenze kuko ibintu byose kubigeraho mu buzima bisaba kubiharanira.

Iyi filime ikomeje gukurura ibitekerezo bya benshi bagaruka ku buryo Bahati yumvikanamo avuga ko mbere yo guhura n’umugore we Diane Marua yari wa muntu ukunda abagore bakunze.

Iyi filime ikomeje guhishura byinshi bitari bisazwe bizwi bikomeje gutitiza ibinyamakuru n’imbuga nkoranyambaga zibanda ku myidagaduro.