wex24news

yatemejejwe icupa ahita apfa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, Nibwo umugabo witwa Ndahimana Josue wo mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Gihinga, mu Mudugudu wa Kagarama yatemeshejwe icupa ahita yitaba Imana.

Bamwe mu baturage babonye nyakwigendera uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 45-50 mbere yuko apfa, intandaro y’uru rupfu yaturutse ku gushyamirana kwari hagati ya Ndahimana ndetse n’undi witwa Ndamira Leoncie.

Umwe utifuje ko amazina n’imyirondoro bye bijya mu itangazamakuru ati” Yashwanye na Ndamira birangije uyu Ndamira mutemesha icupa ku mutsi w’akaboko aravirirana kugeza ubwo abaturage bafashe umwanzuro wo kumujyana kwa muganga”.

Abatabariye hafi ubuzima bwa nyakwigendera bwasaga nk’uburi mu marembera, nyuma yaje gupfira mu nzira ataragezwa ku bitaro. Inzego zitandukanye z’ubuyobozi zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na Polisi zahise ziza aho umurambo wari uri.