wex24news

yatsindiye kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’Igishinwa

Umunyeshuri witwa Niyongabo Viateur wiga muri Kaminuza y’u Rwanda muri College y’Uburezi yatsindiye buruse no kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya ‘Chinese Bridge Competition’ azabera mu Bushinwa

Ni amarushanwa yabaye ku itariki 9 Kamena 2024 abera muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Remera. Ategurwa n’ikigo cy’uburezi cy’Abashinwa Confucius Institute gifite ishami muri UR, akitabirwa n’abanyeshuri ba kaminuza, abo mu mashuri abanza n’abo mu yisumbuye.

Niyongabo Viateur wahize abandi bose mu biga muri kaminuza bari bahatanye, yavuze ko iyo ari intsinzi ikomeye mu buzima bwe kandi yateguye.

Yakomeje ati “Guhagarira Igihugu mu Bushinwa bizampa amahirwe yo kumenyana n’abandi bantu mu Bushinwa kandi nizeye ko no mu kindi cyiciro cy’amarushanwa tuzakorerayo nzitwara neza. Impamyabushobozi bazampa ku isoko ry’umurimo iba ikomeye kuko nka hano mu Rwanda mu bigo by’Abashinwa bakenera abasemuzi kandi iyo uyifite ntibabazuyaza kugaha akazi.”

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yavuze ko ururimi rw’Igishinwa ruri kuzamuka ku rwego mpuzamahanga ndetse ko abanyeshuri bo mu Rwanda bagiye barwiga bagize uruhare mu gukomeza umubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati “Abanyarwanda benshi cyane cyane urubyiruko rw’u Rwanda, binjiye mu muryango mugari w’abiga ururimi rw’Igishinwa. Bafatanyije n’uwo umuryango mugari basobanukirwa umuco w’Abashinwa kandi byafashije mu kuzamura ubucuti n’imikoranire hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda.”

Ambasaderi Xuekun yavuze kandi ko kuva mu myaka 15 ishize abanyeshuri b’Abanyarwanda barenga ibihumbo 40 bamaze kungukira mu kwiga Igishinwa kandi ko kugeza ubu gahunda y’uburezi y’Abashinwa yigishwa mu bihugu birenga 190 ku Isi.