wex24news

yeguye muri Guverinoma ya Netanyahu

Benny Gantz wari muri Guverinoma ya Benjamin Netanyahu akaba n’umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Israel, yeguye kuri iki Cyumweru ashinja Netanyahu kudashyiraho gahunda ihamye yo kurangiza intambara yatangijwe muri Gaza.

Reuters Israeli Minister Benny Gantz addresses the media after his ultimatum to withdraw his centrist party from Israeli Prime Minister Benjamin Netanyahu’s emergency government expired, in Ramat Gan,

Uyu mugabo uyoboye ishyaka National Unity party yari yabwiye Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu ko nashyira hanze gahunda yo gusoza intambara bitarenze tariki 8 Kamena, azegura.

Kugenda kwa Gantz ntabwo byitezwe ko bishobora guhungabanya cyane Guverinoma ya Netanyahu, nubwo bishyize iherezo kuri Guverinoma ihuriweho yari yashinzwe mu Ukwakira 2023 nyuma y’igitero Hamas yagabye kuri Israel.

Netanyahu kandi aracyagowe no kurangiza intambara, hakiri imbohe zisaga ijana zatwawe na Hamas mu Ukwakira 2023.