wex24news

Amavubi yifitiye icyizere cyo gutsinda Lesotho

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka, yasuye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ishaka gutsinda Lesotho, ayiha ubutumwa bw’uko Abanyarwanda batuye muri iki gihugu bazayishyigikira.

Ni uruzinduko yagiriye aho ikipe y’Igihugu icumbitse muri The Capital Zimbali Hotel ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 10 Kamena 2024 nyuma y’imyitozo.

Ambasaderi Hategeka yibukije abakinnyi ko bagiye guhagararira igihugu bafite imbaraga nyinshi zibashyigikiye, bityo bagomba gutanga ibyo bafite bakagihesha ishema.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Umutoza Mukuru Torsten Frank Spittler, yashimangiye ko kugeza ubu abakinnyi bameze neza kandi icyizere gihari ko bazakina umukino mwiza.

Yagize ati “Twarebye neza umukino w’ubushize twatsinzwe na Benin, nari kumwe n’abakinnyi dushishoza neza amakosa twakoze, abakinnyi barayize kandi imbaraga nke twagaragaje zigomba guhagarara.”

Amavubi afite akazi gakomeye ko kwikura imbere ya Lesotho iri mu mwuka mwiza nyuma yo gutsindira Zimbabwe iwayo ibitego 2-1, ndetse ikaba inifuza kuyobora itsinda kugeza ubu riyobowe na Bénin.