wex24news

APR FC na Rayon Sports zigiye gufungura Stade Amahoro

APR FC na Rayon Sports zigiye gufungura Sitade Amahoro nshya imaze imyaka ibiri ivugururwa mu mukino uteganyijwe tariki ya 15 Kamena 2024.

No photo description available.

Ni umukino wateguwe muri gahunda yiswe ‘Umuhuro mu Amahoro’ mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umupira w’amaguru kwishimira iki gikorwaremezo cyabahariwe.

Nubwo uyu mukino uteganyijwe kubera muri iyi sitade, ntabwo ari uwo kuyitaha ku mugaragaro kuko izatahwa nyirizina tariki 4 Nyakanga 2024, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 yo Kwibohora.

Kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga y’u Rwanda 1000 ndetse n’amafaranga 10.000 mu myanya y’icyubahiro.

Image

Stade Amahoro nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45. hateganyijwemo ibyumba bizajya bikorerwamo n’abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n’aho baba bakorera hejuru muri stade mu gihe bari kureba umukino.