Ikipe y’u Rwanda y’Abagore muri Tennis ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere w’Irushanwa rya ’Billie Jean King Cup 2024’ aho yatsinzwe n’iya Togo imikino 2-1 kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Kamena.
Iri rushanwa riri kubera i Kigali ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ryahuje ibihugu 10 byo mu Itsinda rya Kane, bigabanyije mu matsinda abiri.
Umunyarwandakazi Lia Kaishiki yatangiye neza atsinda Umunya-Togo Valentine Talaki 6-1, 6-2, icyizere cy’Abanyarwanda cyatangiye kugabanyuka ubwo Umumararungu Gisèle yatsindwaga na Ami Diwiniga Grace Dougah 6-1, 6-0.
Ikipe y’u Rwanda izasubira mu kibuga ku wa Kabiri saa Yine za mu gitondo ihura na Lesotho.