wex24news

umunsi wa mbere wa ’Billie Jean King Cup 2024’U Rwanda ntirwahiriwe

Ikipe y’u Rwanda y’Abagore muri Tennis ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere w’Irushanwa rya ’Billie Jean King Cup 2024’ aho yatsinzwe n’iya Togo imikino 2-1 kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Kamena.

Iri rushanwa riri kubera i Kigali ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ryahuje ibihugu 10 byo mu Itsinda rya Kane, bigabanyije mu matsinda abiri.

Umunyarwandakazi Lia Kaishiki yatangiye neza atsinda Umunya-Togo Valentine Talaki 6-1, 6-2, icyizere cy’Abanyarwanda cyatangiye kugabanyuka ubwo Umumararungu Gisèle yatsindwaga na Ami Diwiniga Grace Dougah 6-1, 6-0.

Ikipe y’u Rwanda izasubira mu kibuga ku wa Kabiri saa Yine za mu gitondo ihura na Lesotho.