wex24news

Umuryango w’abantu bane wahitanwe n’inkongi y’umuriro wibasiye Bukavu

Inkongi y’umuriro ikaze yibasiye umujyi wa Bukavu, mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 9 Kamena rishyira kuri uyuwa 10 Kamena, yibasiye igice kinini cy’agace ka Nyamugo muri Kivu y’Amajyepfo,yangiza byinshi ndetse inahitana abantu benshi.

Abantu bane,bo mu muryango umwe, bari mu bahitanwe n’uyu muriro wadutse , muri komini ya Kadutu i Bukavu, muri Kivu y’amajyepfo. Inkongi y’umuriro yatwitse amazu menshi kandi yangiza ibintu byinshi.

Hypocrate Marume, perezida wa sosiyete sivile ya Kadutu,yagize ati: “Itsinda riri ku kibuga riri kureba ibyangiritse. Nyuma yo kureba imiryango, tuzashobora gukora isuzuma ryuzuye. Muri Nkafu, amazu abiri yashenywe n’umuriro, hapfa abantu bane.Abaturage nta bikoresho bari bafite, byagoye kumenya abapfuye.”

featured-image

Abapfuye ni umugore n’abana be batatu, kubera ubukana bw’inkongi y’umuriro yibasiye Bukavu,biravugwa ko hashobora kuba hapfuye benshi.