wex24news

umushinga wa Gako Beef ugiye guterwa inkunga

Ubuyobozi bwa Komisiyo ya Loni Ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA), bwatangaje ko hari imishinga irimo uwa Gako Beef bagiye guteramo inkunga u Rwanda.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo Komisiyo Ambasaderi Claver Gatete kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena 2024, nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente mu biro bye, bakagirana ibiganiro bitandukanye byibanze cyane ku bufatanye hagati y’impande zombi.

Nyuma yo kuganira na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Ambasaderi Gatete yavuze ko ibiganiro hagati y’impande zombi byibanze ku bufatanye basanzwe bagirana burimo ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubukerarugendo ndetse n’ibindi, hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.

Yagize ati “Kimwe mu byo twagarutseho ni umushinga wa Gako w’inyama zishobora kuba zakoherezwa mu mahanga, ariko hari akazi kenshi kagomba gukorwa uretse n’urwo ruhererekane rw’inyama zishobora kuba zagurishwa hanze, ariko turebe ko byagira akamaro no ku baturage bose borora inka ikindi ni ukugira ngo dufatanye n’u Rwanda mu bijyanye n’umushinga wa Gabiro kuko twabonye ko ufite akamaro kanini cyane”.

Umushinga Gako Beef watangiye mu 2014 ariko ubanza guhura n’ibibazo birimo ibyo kubura abashoramari. Kugeza mu 2022 binyuze muri Gako Meat Company Ltd bari baratangiye kubaga inka nke zikagurishwa ku isoko ry’imbere mu gihugu.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagize ati Uwo mushinga rero urahari kandi ugeze kure turimo kuwutunganya kandi iyo Gako Beef ntabwo izakora izo nka ibihumbi bitandatu gusa dufite, tuzanakorana n’abandi Banyarwanda bazaba bafite amatungo bashaka gukorana natwe.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ya 2023 igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo birenga miliyoni 8,72 by’inyama, bikaba byarinjije arenga miliyoni 22,39 z’amadolari ya Amerika, mu gihe mu mwaka wari wabanje hari hoherejwe hanze ibilo birenga miliyoni 5,48, bikinjiriza u Rwanda arenga miliyoni 8,87.

Umushinga wa Gako Beff urimo gukorerwa ku butaka bwa hegitari ibihumbi bitandatu, bikaba biteganyijwe ko hazajya habagwa nibura inka ibihumbi 86 mu mwaka.