wex24news

Visi Perezida wa Malawi Indege yarimo yaburiwe irengero

Ibiro bya Perezida muri Malawi byatangaje ko indege yari itwaye Visi Perezida w’icyo gihugu, Saulos Chilima n’abandi bantu icyenda bari kumwe, yaburiwe irengero.

Malawi's Vice President Saulos Klaus Chilima. (Photo: Saulos Klaus Chilima/Facebook)

Byatangajwe ko iyo ndege yahagurutse saa tatu za mugitondo, iteganyijwe kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Mzuzu giherereye mu majyaruguru ya Malawi saa yine zo muri icyo gihugu.

Itangazo rikomeza riti “Ibiro bya Perezida na guverinoma byifuje gutangariza abaturage ko indege y’igisirikare cya Malawi yavuye Lilongwe mu gitondo ku wa mbere 10 Kamena 2024 saa 9:17 itwaye Visi Perezida Dr Saulos Klaus Chilima n’abandi icyenda itabashije kugera ku kibuka cy’Indege Mpuzamahanga cya Mzuzu saa 10:02 nkuko byari biteganyijwe.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Malawi Gen Valentino Phiri yahise amanyesha Perezida w’Igihugu Dr Lazarus McCarthy Chakwera ibyabaye ndetse ahita asubika gahunda y’ingendo yari afite muri Bahamas.

Perezida Lazarus Chakwera yahise ategeka ko iyo ndege ishakishwa ndetse hakanorwa ubutabazi nyuma y’igihe gito abayobozi bakora mu Kigo gishinzwe indege bananiwe kuvugana n’abari bayirimo.