wex24news

yatangiye ingendo zigana i Dubai na Djibouti

Yifashishije indege yayo itwara imizigo ya Boeing B7378SF, RwandAir yatangije ingendo nshya zigana mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE no muri Djibouti, kimwe mu bihugu bibarizwa mu Ihembe rya Afurika.

Mu itangazo yashyize hanze, RwandAir yavuze ko ibi byerekezo bishya bigaragaza intego yayo yo guhuza ibice bitandukanye bya Afurika n’Isi muri rusange, Isi igahinduka umudugudu bitari bya bindi by’ikoranabuhanga gusa ahubwo abantu bigerayo mu mahoro.

Ibi bizatuma abashaka serivisi zo gutwarirwa imizigo cyane cyane muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati biyongera ndetse bagafashwa uko bikwiriye.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvone Manzi Makolo yagize ati “Nk’igihugu kidakora ku nyanja, dusobanukiwe neza n’akamaro k’ubwikorezi bw’imizigo bukorerwa mu kirere ari inkingi mwamba ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda hatifashishijwe Afurika gusa ahubwo no hanze yayo.”Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvone Manzi Makolo yagize ati

Urugendo rwa mbere rujya Dubai ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cy’uyu mujyi kizwi nka ‘Dubai World Central Airport, DWC’, rwakozwe kuri uyu wa 10 Kamena 2024.

Biteganyijwe ko indege ya RwandAir y’imizigo izakora urugendo rwa mbere rugana mu Mujyi wa Djibouti ku wa 17 Kamena 2024, ikazajya ibanza guhagarara gato i Dubai n’i Sharjah.

Mu Ugushyingo 2024, nibwo RwandAir yaguze indege yayo ya mbere itwara imizigo, yafashije cyane dore ko iyi sosiyete yari isanzwe ikoresha indege zisanzwe zitwara abagenzi mu bwikorezi bw’imizigo.

Boeing B737-8SF ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura toni 23.904, ndetse ishobora gukora urugendo rw’ibilometero 2620 nta kibazo kandi mu buryo buhendutse ugereranyije n’izindi zitwara imizigo.

Ifite uburebure bwa metro 39,5, kuva ku ibaba rimwe ugera ku rindi harimo intera ya metero 35,8 naho mu buhagarike ireshya na metero 12,6.