wex24news

Abakobwa barenga 2000 bo muri Afghanistan basabye koherezwa kwiga mu Rwanda

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira, watangaje ko muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024, abakobwa bo muri Afghanistan basabye koherezwa mu Rwanda kuhakomereza amasomo yabo binyuze mu ishuri rya School of Leadership of Afghanistan risanzwe rikorera i Kigali, kubera ihohoterwa bakomeje gukorerwa mu gihugu cyabo.

Image

Umubare w’abakobwa biga muri iri shuri ugenda wiyongera, aho nibura kuva mu 2023 abakobwa 40 bo muri Afganistan bimukiye mu Rwanda kuhakomereza amasomo.

Mu nyandiko IOM iheruka gushyira hanze yagaragaje ko abanyeshuri barenga 100 bageze mu Rwanda bwa mbere mu 2021, ari bo bafasha mu kumenyekanisha ibikorwa by’iri shuri no kumenyereza abandi bishya.

Image

Shabana Basij-Rasikh washinze iri shuri yavuze ko nubwo ingorane ari nyinshi atazahwema kugera ku ntego yihaye, ari ukubaka ubushobozi bwatuma ishuri rye ribasha kwakira abana b’abakobwa benshi, abadashoboye kugera mu Rwanda, bagafashwa kwigira mu bihugu bituranye na Afghanistan aho iri shuri riteganya gufungura amashami.