wex24news

 AB Godwin yafunguye ishuri ry’indimi

Mutimura Abed wamamaye nka AB Godwin mu gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yafunguye ishuri ryigisha indimi yise ‘Goodnews multitalents school’.

Nyuma yo gufungura iri shuri, AB Godwin yavuze ko ari umusaruro w’igitekerezo yagize ubwo yari mu igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere.

AB Godwin yatawe muri yombi muri 2023 akurikiranyweho kugurutsa ‘drone’ atabifitiye uburenganzira, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe

Uyu musore yavuze ko mu igororero yahigiye amasomo menshi, rimwe muri yo rikaba gushinga ishuri ryigisha indimi. ahamya ko nyuma yo gufungurwa yihutiye kuzuza ibyo yaburaga mu mwuga we wo gutunganya amashusho birimo gushaka ibyangombwa bimwemerera gutunga ‘drones’ hanyuma abona umwanya wo gushyira mu ngiro igitekerezo cye.

Iri shuri rya AB Godwin ryigisha indimi zitandukanye zirimo Igifaransa, Icyongereza, Igishinwa, Ikidage, Igiswahili, Ikinyarwanda n’izindi nyinshi.