wex24news

APR FC yatangaje umutoza mushya

Ikipe ya APR FC yatangaje umutoza mushya ukomoka mu gihugu cya Serebia witwa Darko Novic w’imyaka 52  wanyuze mu makipe arimo US Monastir n’ikipe y’igihugu ya Libya.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yamutangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yanditse iti: “APR FC inejejwe no kwakira Bwana Dariko Novic n’abungiriza be mu ikipe yacu nk’Umutoza Mukuru mu gihe cy’imyaka 3”.

Tumufitiye icyizere kandi twizeye ko azageza ikipe yacu ahisumbuye kurushaho. Arakaza neza mu muryango mugari wa APR FC”

Dariko Novic asimbuye Umufaransa, Thierry Froger watozaga APR FC mu mwaka ushize gusa akaba atorongerewe amasezerano.