wex24news

Arenga miliyoni 3,5 Frw amaze gukusanywa

Ikipe ya Rayon Sports imaze gukusanya agera kuri 3,600,000 Frw muri gahunda yiswe “Ubururu bwacu, Agaciro kacu” igamije kugura uwari Kapiteni wayo Muhire Kevin wasoje amasezerano.

Tariki 18 Kamena 2024 nibwo Gikundiro yatangije gahunda yiswe “Ubururu bwacu, Agaciro kacu” ishyirwaho mu rwego rwo kugira ngo abafana b’iyi kipe bigurire umukinnyi nk’uko basanzwe babikora.

Kuri iyi nshuro aba bafana basabwe kuzuza miliyoni 40 Frw zo kugura Kapiteni Muhire Kevin wasoje amasezerano ye bityo bakaba bifuza kuyamwongerera.

Muri iyi gahunda hashyizweho uburyo bwo gutanga amafaranga binyuze kuri Mobile Money ahamaze gukusanywa agera kuri 3,600,000 Frw.

Muhire Kevin yageze muri Gikundiro mu 2015 avuye mu Isonga. Uyu mukinnyi niyo avuye mu makipe yo hanze asubira muri iyi kipe.

Kugeza ubu, Rayon Sports nta mukinnyi irabasha kugura kuri iri soko kubera ikibazo cy’amafaranga cyane ko abaterankunga bayo batandukanye batarayatanga.