wex24news

Ba gitifu bane barimo n’ab’imirenge birukanywe mu mirimo

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Cyinzuzi na Mbogo ndetse n’Abutugari twa Taba na Muvuno birukanywe mu mirimo, bashinjwa kudakora inshingano zabo neza no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite.

Abirukanywe ni Nzeyimana Jean Vedaste wayoboraga Umurenge wa Cyinzuzi na Ndagijimana Froduald wayoboraga Umurenge wa Mbogo ndetse na ba gitifu babiri b’utugari; Biringiramahoro Efasto w’Akagari ka Taba mu Murenge wa Rusiga na Nsengiyumva Samuel wayoboraga Akagari ka Muvumo muri Shyorongi.

Umuyobozi w'akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yemeje aya makuru, avuga ko birukanywe biturutse ku kudakora neza inshingano zabo ariko ko hari n’abakoresheje ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite.

Aba banyamabanga nshingwabikorwa birukanywe mu mirimo, muri Mata 2024 bari bahawe amabaruwa abahagarika mu nshingano by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu.