wex24news

bongeye kugerageza kwinjira muri Koreya y’Epfo

Abasirikare benshi ba Koreya ya Ruguru kuri uyu wa 21 Kamena 2024 barenze imbibi zo mu gace katagira ingabo zikagenzura bagerageza kwinjira muri Koreya y’Epfo, baza gusubira inyuma nyuma y’aho amasasu yo kubaburira arashwe mu kirere.

Aya makuru yemejwe n’ibiro bikuru by’ingabo za Koreya y’Epfo, byagize biti “Abasirikare benshi ba Koreya ya Ruguru basanzwe bakorera ku gace katagira ingabo zikagenzura, bambutse agace batemerewe kurenga.

Si ubwa mbere abasirikare ba Koreya ya Ruguru bagerageje kwinjira muri Koreya y’Epfo kuko tariki ya 9 Kamena 2024 barabikoze, basubira inyuma ubwo aba Koreya y’Epfo barinda umupaka barasaga amasasu yo kubaburira.

Koreya ya Ruguru yanafashe ingamba zo gukumira abo muri Koreya y’Epfo bagerageza kuyinjiramo, ikwirakwiza ibisasu bitabwa mu butaka ku muhanda uri hafi y’aka gace katagira ingabo zikagenzura.