wex24news

Eric Omondi yatawe muri yombi

Umunyarwenya Eric Omondi yatawe muri yombi ubwo yigaragambyaga hanze y’inyubako y’Inteko Ishingamategeko ya Bunge Towers. Omondi yagaragaye ari kumwe n’abantu bake bambaye imyenda itukura bigaragambije barwanya umushinga w’imisoro uri gukorwa muri Kenya.

Mu mashusho yakwirakwijwe cyane hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, Eric Omondi yagaragaye yicaye hejuru y’ifarashi mu gihe yaririmbaga abapolisi bamureberaga kure indirimbo yamagana imisoro. Icyakora, imyigaragambyo yahise ihagarikwa igitaraganya nyuma y’uko inzego z’umutekano zigize uruhare mu kuyihosha.

Muri aya mashusho, biragaragara ko uyu munyarwenya yafashwe n’inzego z’umutekano, agakubitwa cyane ndetse bakagenda bakurura adashaka kugenda inzira yose.

Eric Omondi atawe muri yombi nyuma y’iminsi micye apfushije umuvandimwe we Fred Omondi wahitanwe n’impanuka.

Abigaragambya bakomeje kugaragara bafite ibyapa binini nyuma nyuma abadepite basabye abantu kwitabira umushinga w’imisoro utavugwaho rumwe. Abenshi mu bari kwigaragambya ni abagore bari gushinja abadepite kubahemukira mu gihe bateganya kwemeza uyu mushinga w’imari mu mategeko y’iki gihugu.

Ibiteganyijwe muri uyu mushinga w’itegeko bikubiyemo gushyiraho umusoro ku nyongeragaciro ungana na 16% ku mugati kimwe no kuzamura imisoro ku ihererekanya ry’amafaranga kuri telefoni ndetse n’umusoro mushya ku modoka ungana na 2.5%.