wex24news

Leta ya Louisiana yategetse amashuri yose kumanika amategeko 10 y’Imana

Ubuyobozi bwa Leta ya Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwategetse ko buri shuri riyiherereyemo uhereye ku ribanza kugeza kuri kaminuza rimanikwaho icyapa cyanditseho amategeko 10 y’Imana.

Icyapa amashuri yo muri Leta ya Louisiana ategetswe kumanika ni igifite santimetero 28 kuri 35,8.

Guverineri w’iyi Leta, Jeffy Landry, yashyize umukono ku mwanzuro w’iri tegeko kuri uyu wa 19 Kamena 2024, iri tegeko rizafasha Leta kurwanya ibyaha bitandukanye, kubera ko abanyeshuri bazajya babona aya mategeko y’Imana, bayubahirize.

Igitekerezo cy’iyi miryango gishyigikiwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika, rusobanura ko Leta idakwiye kubangamira abaturage, ishingiye ku myemerere runaka.