wex24news

Muvara Ronald wa REG VC yasezeranye imbere y’amategeko

Muvara Ronald ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball na REG VC yasezeranye imbere y’amategeko na Umuhoza Mariam nyuma y’imyaka irindwi bamaze bakundana.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2024, bahise basezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura.

Nyuma y’iminsi 10 gusa aba bombi bagomba no gukomeza indi mihango y’ubukwe harimo uwo gusaba no gukwa bizabera ku Irebero muri Heaven Garden ndetse n’uw’imbere y’Imana uzabera muri EAR Remera.