wex24news

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya GAVI

Perezida Kagame yahahuriye n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’ihuriro GAVI riharanira kugeza inkingo kuri bose, José Manuel Barroso. Iri huriro ryagize uruhare rukomeye mu kugeza inkingo muri Afurika, mu gihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Perezida Kagame na Barroso baganiriye ku kugeza inkingo kuri bose

Perezida Kagame na Barroso baganiriye ku cyiciro cya mbere cy’uruganda rukora inkingo cyafunguwe mu Rwanda mu Ukuboza 2023, bemeranya gutanga umusanzu kugira ngo abatuye ku mugabane bazabone inkingo bakeneye, biboroheye.

Uruganda rwa BioNTech mu Rwanda rwitezweho kuba igisubizo ku kibazo cy’ibura ry’inkingo Afurika ikunze guhura na cyo, kuko nirwuzura rwose, ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka n’izindi doze ibihumbi 10 zo kwifashishwa mu igerageza.