wex24news

Perezida Kagame yavuze ku bihano by’amahanga bikangishwa u Rwanda

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudatinya ibihano bivugwa ko rushobora guhabwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi birubeshyera gutera inkunga umutwe wa M23 wayogoje Uburasirazuba bwa Kongo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France24, kigasohoka kuri uyu wa Kane.

featured-image

Perezida Kagame abajijwe niba nta bwoba afite ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byabafatira ibihano ku bw’ingabo z’u Rwanda bivugwa ko ziri muri Congo.

Yasubije ati “Reka nkubwire, dushingiye ku mateka yacu, dukurikije ibyo twanyuzemo bikaturema, bikatugira abo turibo, tukanyura mu bikomeye n’akarengane. Tutitaye kuwo ariwe wese,ntacyo dutinya.”

Abajijwe ku biganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bitatanze umusaruro. yasubije ati  “Yego ariko ku Rwanda buri gihe twaritabiriye kandi tugira uruhare mu buryo bwose dushoboye kugira ngo bitange umusaruro ariko Congo isa n’aho ifite ibindi bitekerezo kuko Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zajyanywe hariya kugira ngo zifashe, bucya azirukana azana irindi tsinda yahisemo ry’abo yari yizeye ko bagiye kumurwanirira kugira ngo abashe gukomeza ibyo amaze igihe akora, azana Ingabo za SADC, Ingabo z’u Burundi azitandukanye n’iza EAC, hari n’abandi. Ibintu byose byajemo urujijo ariko ruri guterwa n’abo bantu bari gusakuza bavuga ko bijujutira ibibazo.”

Abajijwe niba yiteguye kongera guhura na Tshisekedi, Perezida Kagame yagize ati:”Nabonye ari we ushyiraho amabwiriza, ntabwo nigeze nshyiraho amabwiriza. Ubwo natumirwaga i Luanda mu kugirana ibiganiro ku Burasirazuba bwa Congo na Congo muri rusange ku bibazo biri hagati yabo n’u Rwanda, nari mpari. Nyuma hari inama zo ku rwego rwa Minisiteri zagombaga gutegura igihe tuzahurira, Ushobora kubaza uruhande rwa Angola nari niteguye guhura n’uwo ari we wese.

Abajijwe ku kuba Loni, Amerika, u Bufaransa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bishinja u Rwanda ibirenze gufasha M23 no kuyiha ingabo, Perezida Kagame yagize ati: “Kubera iki u Rwanda rwajya muri Congo cyangwa rugashyigikira M23? Icyo kibazo kigomba kwibazwa, n’uwo ari we wese ushaka kumva ikibazo, nyuma akaba yagikemura. Kubera ko ugomba kumva M23 ni ba nde? Kuki bavutse? U Rwanda ntabwo rwaremye M23 yaremwe na RDC.”

Perezida Kagame yatangaje ko uretse na Congo, u Rwanda rwiteguye kurwanya uwo ariwe wese warushozaho intambara.

Ati: “Byaba ko ibibera mu Burasirazuba bwa Congo bigeze ku butaka bwacu cyangwa se ikindi cyose, twiteguye kwirwanaho. Kuko n’ubundi turi aha kuko twaharaniye uburenganzira bwacu. Ntabwo twatinya kuvuga ko hagize utubangamira nta banga ririmo, twiteguye kwirwanaho.”