wex24news

Tanasha yahishura ko Jeannine Noach yamubereye umukoresha

Tanasha Donna utegerejwe mu bitaramo bibiri yamaze kugera mu Mujyi wa Kigali, Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo ku wa 20-21 Kamena 2024, Tanasha Donna yabanje kwisegura ku bamutumiye n’abantu bose bamutegereje bakamubura umunsi wabanje 

Abajijwe ku mubano we na Jeannine Noach na Sacha Kate baherutse kugaragara bafatanye ifoto, Tanasha Donna yavuze ko ari inshuti ze, gusa yemeza ko Jeannine we yamubereye umukoresha.

Tanasha Donna yavuze ko kuba ari mu Rwanda abikesha Jeannine Noach kuko ari we waganiriye n’uwamutumiye birangira ahawe akazi.

 Tanasha yabajijwe niba mu Rwanda hari umuhanzi yaba ahazi, ahamya ko akunda bikomeye Mike Kayihura ndetse ko ari ibintu bishoboka ko bazakorana indirimbo.

Tanasha Donna ategerejwe gutaramira i Kigali ku wa 21-22 Kamena 2024, aho ndetse kugeza ubu amatike yo kwinjira mu bitaramo bye yamaze gushyirwa ku isoko.

Tanasha Donna azabanza gutaramira muri ‘The B Lounge

Tanasha Donna azataramira kuri ‘Piscine’ ya The B Hotel