Minisiteri yāUbuzima yatangaje ko yamaze kwakira icyiciro cya mbere cyāibikoresho bishya bigezweho bigiye kwifashishwa mu buvuzi bwo gupima indwara zāimbere mu mubiri wāumuntu, byaguzwe na Leta yāu Rwanda ku bufatanye nāIkigo cyāAbadage, Siemens Healthineers, kimaze kubaka izina mu gukora ibikoresho byāikoranabuhanga bigezweho mu buvuzi.

Ni amakuru iyi Ministeri yatangaje kuri uyu wa 20 Kamena 2024 binyuze mu itangazo yageneye itangazamakuru, inatangaza ko ibyo biri gukorwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuvuzi bufite ireme mu Rwanda.

Minisiteri yāUbuzima kandi yatangaje ko iyi gahunda izakomeza mu rwego rwo guteza imbere ubuvuzi mu bitaro nāamavuriro haba mu mijyi no mu byaro, abahatuye bakitabwaho hanimakazwa uburyo bwo kwifashisha iryo koranabuhanga mu gutahura indwara hakiri kare, bakavurwa kandi bagakira vuba.
Ibi bikoresho kandi byitezweho kugira uruhare runini mu gufasha inzobere mu buvuzi mu Rwanda, mu mitangire myiza ya serivisi.