wex24news

yasubije abataranyuzwe no kwanga kandidatire zabo

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko itari kwica amategeko nkana ngo yemeze kandidatire z’abashakaga kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu cyangwa ku badepite kandi zitujuje ibisabwa.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 20 Kamena 2024, kigaruka ku myiteguro y’amatora n’ibikorwa byo kwiyamamaza birimbanyije.

Ku wa 14 Kamena 2024 nibwo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa yatangaje urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu no ku mwanya w’abadepite.

Oda Gasinzigwa yagaragaje ko mu gihe cyo kugenzura kandidatire z’abakandida batujuje ibisabwa byagaragaye ko hari benshi batanze ibyangombwa bidakwiriye.

Munyaneza Charles

Ubwo habazwaga niba hari abakoze ibikorwa bigize icyaha mu bihe byo kwiyamamaza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza yagaragaje ko ibyo bisesengurwa n’izindi nzego kuko bo icyo bakora ari ukugaragaza ibyujuje ibisabwa n’ibitabyujuje.

Yashimangiye ko nyuma yo kubagaragaza ibitujuje ibisabwa izindi nzego zigenza ibyaha zishobora kubikurikirana zigasanga harimo ibikorwa bigize icyaha ariko ko bidakorwa na NEC.