wex24news

yatangiye gusohora ibisigo bigize album ya kabiri 

Rumaga Junior uri mu basizi bagezweho mu Rwanda by’umwihariko agakundirwa uburyo ahuza ubusizi bwe n’ubuhanzi yatangiye gusohora ibisigo bigize album ye ya kabiri yise ‘Era’.

Igisigo cya mbere mu bigize iyi album yashyize hanze, ni icyitwa ‘Gatanya’ yakoranye n’abarimo Clapton Kibonge, Madedeli, Papa Sava na Ismael Mwanafunzi.

Uretse aba bari ku gisigo yamaze gushyira hanze, iyi album iriho abandi bahanzi nka Kenny Sol, Kivumbi King, Bill Ruzima na Iriza JD.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Junior Rumaga yavuze ko uburyo abantu bakiriye album ye ya mbere aribwo bwatumye yiyemeza gukora n’iya 2.

Rumaga yavuze ko album ye ya mbere yamufashije kuzamura izina rye nk’umusizi wa mbere wari ubashije gukora umuzingo w’ibisigo akabishyira ku isoko, Rumaga yavuze ko iyi album ye ya kabiri izagaragaza impano nshya zitandukanye.

Iyi album nshya ya Junior Rumaga iri kugura ibihumbi 50Frw, ikagurirwa ku rubuga rwa ‘Siga Rwanda’.

Image