wex24news

Ishyaka PSD ririfuza ko umusoro ku nyongeragaciro wagabanuka

Ku munsi wa mbere w’ibikorwa byo kwiyamamaza, Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD), ryatangaje ko nirihagararirwa mu Nteko Ishinga Amategeko rizaharanira ko umusoro ku nyongeragaciro uva kuri 18% ukagera kuri 14%.

Senateri Juvenal Nkusi wari mu bagaragaje imigabo n’imigambi y’Ishyaka PSD mu Karere ka Bugesera aho ryatangirije ibikorwa byo kwiyamamaza, yavuze ko mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, mu Rwanda ari ho umusoro ku nyongeragaciro uri hejuru.

Yavuze ko mu rwego rwo guhangana ku isoko mpuzamahanga, bisaba ko uwo musoro ugabanuka hanyuma ubukungu bukarushaho kwiyongera.

Kuri iyi ngingo, Visi Perezida wa Mbere w’Ishyaka PSD, Valens Muhakwa, ati “Buriya uko umusoro uba mwinshi ni ko abawutanga barushaho kuwuhunga, ariko iyo ari muke, abawutanga bawutanga bishimye Kandi ari benshi”

Mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, PSD ivuga ko izaharanira ko hubakwa imihanda minini ihuza Uturere, Imirenge ndetse n’Utugari, kandi imishinga y’imihanda ya gari ya moshi igashyirwa mu bikorwa.

Visi Perezida wa mbere w’Ishyaka PSD, Valens Muhakwa, yagaragaje ko Ishyaka PSD ryahisemo gushyigikira Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuko basanze hari byinshi yagejeje ku Banyarwanda bifuza ko akomeza kubageza no ku bindi byinshi.