wex24news

Perezida Kagame yageze i Busogo mu bikorwa byo kwiyamamaza

Mu karere ka Musanze aho umuryango FPR Inkotanyi ugiye gutangiriza ibikorwa byo kwamamaza umukandida wawo ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Paul Kagame.

Ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu turere twa Rulindo, Burera, Gakenke, Musanze, Nyabihu n’ahandi bazindutse iya rubuka, baje gushyigikira umukandida wabo.

Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe umunani yifatanyije na wo, bari bategereje umukandida wabo Perezida Paul Kagame.

Akarere ka Musanze gafite amateka yihariye na FPR Inkotanyi guhera mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990. Ubwo ingabo za RPA zahinduraga amayeri y’urugamba zikava mu Mutara, Maj Gen Paul Kagame wari umugaba mukuru yategetse ko hatangizwa intambara yo mu misozi, urugamba rukomereza mu Birunga.

Abayobozi batandukanye basanzwe ari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babukereye gushyigikira umukandida Paul Kagame.

Abahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, Dr Claude, Riderman, Nsengiyumva François uzwi nk’Igisupusupu, DJ Brianne n’abandi bakomeje gususurutsa abaturage.