wex24news

wasoje ibihano bya Ferwafa yasinyiye Vita Club

Umunye-Congo wahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports, Héritier Nzinga Luvumbu yasinyiye ikipe ya Vita Club ku buryo bwemewe n’amategeko, nyuma yo gusoza ibihano.

Iyi kipe yemeje aya makuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena, ubwo yavugaga ko uyu mugabo wari umaze amezi 5 akorera imyitozo muri yo, kera kabaye yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira Vita Club.

Uretse Hertier Luvumbu, Vita Club ikaba kandi yemeje ko yasinyishije umukinnyi ukomoka muri Cote d’Ivoire, Sylla Aboubacar yakuye mu Bubiligi ndetse n’umunya-Burkina Faso, Mohamed Lamine Ouatarra wakiniraga JS Kabyle yo muri Algeria.