wex24news

yageneye ubutumwa abatinya kujya mu gisirikare

Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lieutenant Colonel Simon Kabera, yabwiye urubyiruko ko rudakwiye gutinya kwinjira muri uru rwego rw’umutekano, kuko ari umwuga mwiza ugirira akamaro igihugu n’abawukora.

Mu kiganiro kuri radiyo y’igihugu, Lt Col Kabera, yasobanuye ko uyu mwuga ukoreramo abantu bo mu byiciro bitandukanye, barimo abanyamategeko, abubatsi n’abanyamibare, bityo ko atari uwo kujya ku rugamba gusa.

Lt Col Kabera yatangaje ko hari abandi batinya kwinjira mu ngabo z’igihugu, bagasobanura ko badashaka gupfa.

Yasobanuye ko Général Major Fred Gisa Rwigema ari mu ntwari z’u Rwanda, kubera ko yitangiye Abanyarwanda.

Ati “Ariko reka tuvuge ko unapfiriye ku rugamba, witangiye igihugu. Uyu munsi impamvu tuvuga nyakwigendera Fred Rwigema, bakamuvuga mu ntwari, ni uko yitangiye igihugu. Abantu bose baje kurwanira kino gihugu bari bafite ubushobozi bwo gukora ibindi bintu.”

Yahaye ikaze abifuza kwinjira mu ngabo z’igihugu, asobanura ko akamaro k’uyu mwuga ari ko kenshi kurusha gutinya urupfu. Ati “Ni ikaze, dufatanye akazi, abantu bareke ubwoba.”