wex24news

yasabye abifuriza u Rwanda inabi gucisha make

Umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yasabye abifuriza u Rwanda inabi gucisha make, kuko Abanyarwanda ntacyo bafite cyo gutinya kirenze ibyo banyuzemo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 22 Kamena 2024, ubwo yatangiriraga ibikorwa byo kwiyamamaza kuri site ya Busogo iherereye mu karere ka Musanze, mu ntara y’Amajyaruguru.

Kagame yavuze ko urebye iterambere Abanyarwanda bagezeho, nta gishobora kubakanga, cyane ko aho u Rwanda ruri nyuma y’iyi myaka yose ari bo rubikesha.

Ati “Urebye aho tuvuye n’aha tugeze, mwe mubona hari icyo abantu bagitinya koko? Hari icyatubaho kirenze icyatubayeho?”

Paul Kagame yasabye abaturage kuzahitamo neza mu matora ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024, abamenyesha ko nibahitamo nabi, bizabagiraho ingaruka mbi ariko amahitamo meza azabagirira azabageza ku iterambere bifuza.

Ati “Ariko ubwo twateraniye hano, twaje muri iki gikorwa, muri ibi bihe bitangiye uyu munsi bijyanye n’amatora ku nzego zitandukanye, ibyo byose tubikore tuzi ngo ni twe tubyikorera, ni twe byagiraho ingaruka imwe cyangwa iyindi, ariko ni uburyo bwo kongera gusinya.”

umukandida wa FPR Inkotanyi yibukije Abanyarwanda ko hari ubwo biba ngombwa ko umuntu asinyira bundi bushya ko agiye gushyira imbaraga mu byo yakoraga.

Yagize ati “Urabizi ko hari igihe abantu basubiza amaso inyuma, ugasinyira icyo wari warasinyiye. Bivuze ngo wongeye bundi bushya gushyira imbaraga mu byo wakoraga. Aya matora tugiye kujyamo, ni igihugu, ni Abanyarwanda bose bongera gusinyira ngo uko dushaka kuyoborwa ni uku, uko dushaka kubaho ni uku.”