wex24news

arifuza impinduka muri Siporo ahereye ku izina ry’Amavubi

Umukandida wigenga uri kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Mpayimana Philippe, yatangaje ko aramutse atowe, yasaba ko ingengo y’imari ya Siporo muri ruhago yakongerwa ndetse n’Ikipe y’Igihugu ikareka kwitwa ’Amavubi’ kuko atadwinga neza.

yabitangarije i Nyamirama mu Karere ka Kayonza aho yiyamarije kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024.

Avuga ku Ikipe y’Igihugu Amavubi yagize ati “Nasaba ko izina ry’Amavubi rihinduka kuko ubanza Amavubi ataruma neza. Twashaka izina rituma igihugu cy’u Rwanda kigira uburemere nk’Intare n’Inzovu n’ingwe, ntitugatinye impinduka zagirira akamaro Abanyarwanda.”

yanagarutse ku ngengo y’imari ishyirwa muri siporo uhereye hasi, aho yavuze ko ari ikintu kigomba kwitabwaho kuko kuri we amafaranga ashorwamo ari make.

Ati: “Icyuho kirahari, mu mirenge yacu bakoresha irushanwa ry’akagari agatsinze ntikanabone ibihumbi 5000 Frw by’ishimwe. Nta kuntu wazagira Mbappe na Ronaldo utaragize umwana ukinira mu kagari.”

“Turasaba ko imikino ihabwa ingengo y’imari ku rwego rw’umurenge kuko ntayo. Ndabizi ko idahari usanga begeranya ubusabusa ndetse rimwe na rimwe n’abayobozi mu murenge ntabwo bakurikirana imikino yo hasi.”

Guhindura izina ry’Amavubi si ubwa mbere bivuzweho gusa kugeza uyu munsi nta gahunda yari yatangazwa yo kubikora.