wex24news

Imbangukiragutaba yakoze impanuka umwe ahasiga ubuzima

Mukarere ka Nyamagabe kuri iki cyumweru tariki 23 Kamena 2024 habereye impanuka y’imodoka y’Imbangukiragutabara yari itwaye umurwayi irenga umuhanda umushoferi ahita apfa abandi 4 barakomereka.

Imbangukiragutabara yangiritse cyane

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi yatangarije ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi utaringanije umuvuduko bituma imodoka ita umuhanda.

Ati “Impanuka yabaye saa Kumi n’igice (16h30) ibera mu karere ka Nyamagabe irimo abantu 4 na shoferi. Muri abo harimo umurwayi 1 abandi bari bamuherekeje. Shoferi yitabye Imana abandi 4 bakomeretse bari kuvurirwa ku bitaro bya Kaduha. Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko bitewe n’aho yarageze n’imiterere y’umuhanda.

SP Kayigi atanga ubutumwa anibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda no kutirara bakagenda nabi mu mihanda y’itaka kuko impanuka ibera aho ariho hose n’isaha iyo ariyo yose.

Ati “Si byiza gutwara nabi imodoka witwaje urwego ukorera cyangwa icyo ukora kuko umutekano wo mu muhanda ureba buri wese”.