wex24news

Imitoma ye ku mugore we wujuje imyaka 76

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yateye imitoma umugore we, Janet Kainembabazi Kataaha Museveni, wihizije imyaka 76 y’amavuko kuri uyu wa 24 Kamena 2024.

Janet yavukiye mu gace ka Kajarra mu karere ka Ntungamo tariki ya 24 Kamena 1948. Yashakanye na Museveni tariki ya 24 Kanama 1973, babyarana abana bane barimo Général Muhoozi Kainerugaba, Natasha Karugire, Patience Rwabwogo na Diana Kamuntu.

Perezida Museveni yatangarije abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga X ko abafitiye inkuru nziza y’isabukuru y’amavuko y’umugore we yagize ati  cyane cyane Abuzukulu, ndabasuhuje. Inkuru nziza. Uyu munsi tariki ya 24 Kamena, Umuyobozi Mukuru wa ‘Museveni Incorporated’, umugore uyobora Museveni Group, umubyeyi, mukecuru, uwo Imana yampaye imyaka hafi 51, umugore wanjye nkunda, Maama Janet Kainembabazi Kataaha Museveni, yujuje imyaka 76 y’amavuko.”

Museveni yashimiye Imana kuba yarashoboje we na Janet kunyura mu bihe bikomeye, ikabahana umugisha, asobanura ko yamwise Umuyobozi Mukuru wa Museveni Incorporated kubera ko bombi ari abanyamigabane.

Ubu butumwa bwa Museveni bukurikiye ubwo Gen Kainerugaba yageneye Janet mu gitondo cy’uyu wa 24 Kamena. Uyu musirikare usanzwe ari Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda yise umubyeyi we ‘Umubyeyi w’Igihugu’, amwifuriza imyaka myinshi y’ibyishimo, amahoro no kugera ku byo yiyemeje.