Jennifer Lopez na Ben Affleck bakomeje kugaragara buri wese mu buzima bwe. Ubu noneho Jennifer Lopez ari mu Butaliyani aho yagiye mu biruhuko hamwe na zimwe mu nshuti ze.
Uyu mugore usanzwe akomatanya kuririmba no gukina filime yagaragaye atari kumwe n’umugabo we ahitwa Ristorante Da Vincenzo.
Muri Gicurasi nibwo ibya Ben Affleck na Jennifer Lopez byajemo rushorera ndetse Ben Affleck ava mu rugo babanagamo.