Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yataye muri yombi abantu 10 basambaniraga mu kivunge muri komine ya Ngaba iherereye mu murwa mukuru, Kinshasa.
Umuyobozi wa Polisi muri Kinshasa, Blaise Kilimbalimba, yatangaje ko aba Banye-Congo barimo abagore n’abagabo bafatiwe mu cyuho ubwo basambanaga mu mu ijoro rya tariki ya 21 Kamena 2024.
Uyu mupolisi yasobanuye kandi ko muri iryo joro, Polisi yataye muri yombi abavanga imiziki basakuriza abaturage, ifata ibikoresho bitanga umuziki birimo insakazamajwi 300.
Iki gikorwa cya Polisi gitangiye nyuma y’aho Umushinjacyaha Mukuru asabye abashinjacyaha gutangira gukurikirana abijandika mu busambanyi ndetse n’abateza urusaku. Ni icyemezo cyashingiye ku cyifuzo cya Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba