Kuri uyu wa mbere tariki 24, Umukandida w’umuryango RPF Inkotanyi ku mwanya wa perezida wa Repubulika arakomereza gahunda zo kwiyamamaza mu turere twa Ngororero na Muhanga. Saa tanu n’iminota 30 ni bwo umukandida Paul Kagame akaba na Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi, yasesekaye kuri stade ya Ngororero, yakirwa n’abaturage babarirwa mu bihumbi ijana bari bamutegereje.
Perezida Kagame yinjiye kuri stade ya Ngororero yambaye umupira w’umweru ufite amaboko maremare uriho ibirango bya FPR Inkotanyi hamwe n’ipantalo ijya gusa n’icyatsi, maze abaturage bose bati “ni wowe ni wowe, muzehe wacu, muzehe wacu.”
Akarere ka Ngororero ni kamwe kari karazahajwe n’intambara y’abacengezi 1998 ndetse hari abanyeshuri bishwe ku ishuri rya Nyange nyuma yo kwanga kwitandukanya nk’uko bari babisabwe n’abacengezi.
Perezida Kagame yinjiye kuri stade ya Ngororero yambaye umupira w’umweru ufite amaboko maremare uriho ibirango bya FPR Inkotanyi hamwe n’ipantalo ijya gusa n’icyatsi, maze abaturage bose bati “ni wowe ni wowe, muzehe wacu, muzehe wacu.”
Bamwe mu batuye akarere ka Ngororero kandi baturage bavuga ko bahinga bakeza, bakaba bashima imihanda bakorewe ituma bageza umusaruro wabo ku isoko.