wex24news

Umuraperi wo muri Amerika yishwe arashwe

Julio Foolio wari uri mu baraperi bari kuzamuka muri Amerika yishwe arashwe mu gace ka Tampa gaherereye muri Leta ya Florida, aho nawe ubwe yari asanzwe akomoka.

Uyu musore ubusanzwe yitwaga Charles Jones, siwe wenyine warashwe kuko hari n’abandi bantu batatu barashwe ariko bo ntibapfa. Julio Foolio yarashwe mu gihe yari ari kwizihiza imyaka 26.