wex24news

yaketsweho gufata imiti imwongerera imbaraga

Umuganga wakoreye mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr Ronny Jackson, yavuze ko Joe Biden akwiye gupimwa imiti yongera imbaraga mbere y’ikiganiro mpaka na Donald Trump.

Dr Ronny usigaye ari umudepite wo mu ishyaka ry’aba-Republicains Trump ahagarariye, yavuze ko afite impamvu zo gukeka ko Perezida Biden ateganya gufata iyi miti kugira ngo izamufashe gukomeza ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Biden w’imyaka 81 y’amavuko, ni we Perezida ushaje kurusha abandi wabayeho mu mateka ya Amerika. Mu gihe yatsinda amatora ateganyijwe mu Ugushyingo 2024, manda ye ya kabiri yazarangira afite imyaka 86.

Uyu muganga yandikiye kenshi ibiro by’Umukuru w’igihugu, asaba ko Biden apimwa ubuzima bwe bwo mu mutwe kugira ngo harebwe niba ashoboye gukomeza inshingano.

Donald Trump na we aherutse gutangariza i Philadelphia ko hari umugambi wo gutera urushinge Perezida Biden.

Itsinda ritegura ibikorwa byo kwiyamamaza bya Biden ryamaganye ko ibyo Trump yatangaje, risobanura ari amagambo y’amafuti.