wex24news

yaruciye ararumira ku rukundo rwe na Triqa Blu wo muri Nigeria

Musanase Laura wamenyekanye nka Nikuze muri filime ‘City Maid’ yanze kugira icyo avuga, mu gihe hakomeje kuvugwa urukundo hagati ye n’umuhanzi Triqa Blue wo muri Nigeria.

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hasakazwa amashusho ya Nikuze na Triqa Blu bari mu kugirana ibihe byiza mu bikorwa bitandukanye bibera mu Mujyi wa Kigali, Nikuze, ahamya ko nta kintu yavuga kuri ayo makuru.

Triqa Blu ni umuhanzi wo muri Nigeria ariko usanzwe atuye mu Bwongereza, uyu akaba amaze iminsi mu Rwanda aho ari kumenyekanisha ibikorwa bye.

Musanase Laura wamamaye muri filime Citymaid amaze igihe ashyize ku ruhande ibyo gukina sinema, kuva icyo gihe akaba yaratangiye ibyo gutegura ibitaramo mu tubari n’utubyiniro tugezweho muri Kigali.