wex24news

 yihanganishije umuryango w’ababuze uwabo mu gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza i Rubavu

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yihanganishije umuryango w’ababuze uwabo ubwo habaga umuvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza i Rubavu.

Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru kuburyo byateje umuvundo mu gusohoka

Ni mu butumwa bwihanganisha bwashyizwe kuri X ya MINALOC, kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, nyuma y’uko umuntu umwe yitabye Imana, abandi 37 bagakomereka ubwo bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya FPR-Inkotanyi i Rubavu.

Image

MINALOC yihanganishije umuryango w’ababuze uwabo ndetse isaba abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, muri iki gihe hitegurwa amatora, gukurikiza amabwiriza bahabwa n’ababishinzwe kugira ngo hubahirizwe umutekano n’ituze by’abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza.