wex24news

yongereye abacancuro bamurinda nyuma yo kurokoka ‘coup d’état’

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yongereye abacancuro bakomoka ku mugabane w’u Burayi bamurinda, nyuma y’aho igikorwa cyo kumukura ku butegetsi cyageragejwe tariki ya 19 Gicurasi 2024 kiburijwemo.

Umusirikare wa RDC waganiriye n’ikinyamakuru Le Libre cyo mu Bubiligi yatangaje ko mbere y’aho Malanga na bagenzi be bagerageje gukura Tshisekedi ku butegetsi, uyu Mukuru w’Igihugu yari yaragaragarije Abanye-Congo bari mu bamurinda ko atabafitiye icyizere.

Umudipolomate ukorera i Kinshasa yatangaje ko Tshisekedi adahisha ubwoba afite, kandi ko akeka ko Joseph Kabila yasimbuye ku butegetsi ashobora kuba ari inyuma y’abashaka guhungabanya umutekano we.

Umusirikare mukuru yasobanuye ko aba bacancuro b’Abanyaburayi bitabwaho cyane kurusha bagenzi babo b’Abanye-Congo bakora inshingano imwe.

Ati “Bagera kuri 40. Baba muri hoteli nziza rwagati muri Kinshasa yishyurwa amadolari 300 buri joro. Kandi ubu bwishyu ntibubarirwamo izindi serivisi, habe n’ifunguro.”

Umukozi w’urwego rushinzwe iperereza ahamya ko Tshisekedi ari ku gitutu giterwa n’uburakari bw’abasirikare.